Ubutumwa buvugwa mu Byahishuwe 14 ni ubutumwa bwa Yesu bw'imbabazi buheruka bubwirwa isi yacumuye kandi yigometse ku Mana, isi imaze imyaka igera ku bihumbi bitandatu yivuruguta mu byaha no mu bikorwa bibi. Hari igihe kigiye kuza, igihe buri kiremwamuntu cyo kuri uyu mubumbe w' isi kizafata icyemezo cyacyo cya nyuma kidasubirwaho, cyo kuba mu ruhande rwa Yesu cyangwa kuba mu ruhande rurwanya Yesu. Ubutumwa bwo mu Byahishuwe bwo gukiranuka kwa Kristo, kutubatura tugakurwaho iteka ducirwaho n'icyaha, n'ingaruka zacyo mu mibereho yacu, buzumvikana mu isi mu ijwi rirenga, bwongere bwumvikane mu isi yose.
Soma Matayo 24:14 maze uhagereranye n'ibivugwa mu gitabo cy'Ibyahishuwe 14:6. Ni irihe sezerano Yesu yahaye abigishwa be rirebana no kwamamazwa k'ubutumwa ku isi yose mbere yo kugaruka kwe?
Isezerano rya Yesu ry'uko "ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose" ryatanzwe muri Matayo 24:14, risohorezwa mu butumwa bwa Kristo buheruka buvugwa mu Ibyahishuwe 14:6, havuga ko ubutumwa bwiza bubwirwa abari mu isi, bo mu mahanga yose n'imiryango yose, n'indimi zose n'amoko yose."
Mu gitabo cy'Ibyahishuwe 22, Yesu yavuze inshuro eshatu ko araza vuba (Ibyahishuwe 22:7, Ibyahishuwe 22:12, Ibyahishuwe 22:20). Mu cyerekezo cyo kuza vuba kwe, Umwami wacu yongeyeho aya magambo: "Ukiranirwa agumye akiranirwe; uwanduye mu mutima agumye yandure; umukiranutsi agumye akiranuke; uwera agumye yezwe" (Ibyahishuwe 22:11). Igitabo cy'lbyahishuwe gikomeza kivuga iby'igihe giteye amatsiko, aho buri muntu azaba agomba gufata icyemezo ku giti cye cyo kuba mu ruhande rwa Kristo cyangwa mu ruhande rurwanya Kristo.
Birumvikana, buri munsi, kubw'amahitamo yacu ndetse no mu tuntu twita "duto", duhitamo kuba mu ruhande rwa Yesu cyangwa mu ruhande rumurwanya. Ntibishoboka ko umuntu ukomeza guhitamo nabi mu mibereho ye, ashobora kujya mu ruhande rwa Yesu mu buryo butunguranye, mu gihe cy'urugamba ruheruka, by'umwihariko igihe imbaraga zose z'umwanzi zizaba zimwibasiye. Ubu, uyu mwanya na buri munsi tugomba guhitamo kuba indahemuka kuri Kristo no ku mategeko ye. "Kuko gukunda Imana ari uku, ari uko twitondera amategeko yayo" (1 Yohana 5:3). Nk'uko Ellen G. White yabivuze muri aya magambo: "Yesu ntazahindura imico ubwo azaba aje. Umurimo wo guhinduka ugomba gukorwa ubu. Imibereho yacu ya buri munsi igenda igaragaza iherezo ryacu." -Ibibaho Mu Minsi y 'Imperuka, p. 186.
Ni mu buhe buryo Imana itunganya imico yacu? Ni ubuhe buryo Imana ikoresha kugira ngo dukurire mu buntu? Ni iki dushobora gukora kugira ngo turushcho kwemerera Mwuka Wera kuduhindura kugira ngo turusheho gusa na Yesu?