Mu Isezerano rya Kera, ubushakashatsi bwakozwe ku mikoreshereze y'amagambo "guha Imana icyubahiro" (Ibyahishuwe 14:7) bugaragaza ko, mu buryo butangaje, akenshi (ariko atari ho gusa) agaragara mu cyerekezo cy'urubanza rw'Imana (Yosuwa 7:19; 1 Samweli 6:5; Yeremiya 13:15-16, Malaki 2:2), nk'uko agaragara no mu butumwa bwa marayika wa mbere (Ibyahishuwe 14:7). Iyo ngingo kandi igaragara no mu gitabo cy'Ibyahishuwe 19:1-2 "Haleluya! Agakiza n'icyubahiro n'ubutware ni iby'Imana yacu, kuko amateka yayo ari ay'ukuri no gukiranuka."
Soma 1 Abakorinto 3:16-17; 1 Abakorinto 6:19-20; 1 Abakorinto 10:31. Ni mu buhe buryo iyo mirongo idufasha gusobanukirwa uburyo bumwe dushobora guhimbaza Imana/guha Imana icyubahiro?
Dukurikije ibivugwa na Pawulo, imibiri yacu ni ubuturo bwera, aho Mwuka w'Imana atura, ni urusengero rwerejwe guturwamo n'Imana. Ibyanditswe byera biturarikira guha Imana icyubahiro muri buri mugabane w'imibereho yacu. Iyo Imana ari urufatiro rw'imibereho yacu, icyifuzo cyacu kimwe rukumbi kiba icyo kuyiha icyubahiro, haba mu byo turya, ibyo twambara, mu myidagaduro, cyangwa uburyo tuganira n'abandi. Duha Imana icyubahiro igihe tugaragariza abatuye isi imico yayo y'urukundo binyuze mu bushake bwacu bwo gukora ibyo ishaka. Ibi ni ingenzi cyane mu mucyo w'urubanza rw'isi rwo mu minsi iheruka.
Soma Abaroma 12:1-2. Ni irihe rarika intumwa Pawulo atanga ku birebana n'amahitamo y'ubuzima bwacu uko bwakabaye?
Ijambo ry'Ikigiriki ryakoreshejwe mu Isezerano Rishya risobanura imibiri muri iri somo ni somata, ryasobanuwe neza nk'uruhurirane rw'ibikugize- umubiri, intekerezo, n'amarangamutima. Ubusobanuro bwa Bibiliya yitiriwe Filipo busobanura "kuyikorera [kwanyu] gukwiriye" nk "igikorwa cyo kuramya gikoranywe ubwenge." Mu yandi magambo, igihe ugize kwitanga kuzuye ukiyemeza "kubaha Imana" no "kuyihimbaza" mu byo ukora byose, uyegurira intekerezo zawe, umubiri wawe, n'amarangamutima, icyo kiba ari igikorwa cyo kuramya gikoranywe ubwenge. Nanone kandi, mu mucyo w'urubanza rw'Imana, kumvira Imana, mu by'ukuri ni igitekerezo cyiza.
Tekereza ku byo ukoresha umubiri wawe. Ni iki ushobora gukora kugira ngo umenye neza ko wubahisha Imana umubiri wawe?