Nyuma yo guhinduka kwa Pawulo, yiyeguriye umurimo wa Kristo atizigamye. Ku bw'amashuri n'ubwenge bukerebutse yari afite, yashoboraga kuba umuntu w'ikirangirire ukurikije uko ab'isi babona ibintu. Kimwe na Mose, Pawulo yahisemo kubabaranwa abana b'Imana b'indahemuka ku bwa Kristo. Yihanganiye gukubitwa, guterwa amabuye, gufungwa, kumeneka kw'inkuge, inzara, ubukonje, n'ibindi nk'uko byanditswe mu 2 Abakorinto 11:24-33. Ni mu buhe buryo yashoboye kwihanganira ibyo byose?
Soma Abaroma 8:16-18. Ni mu buhe buryo kumenya ko ari umwana w'Imana byatumye Pawulo agira kwizera?
Agaciro Pawulo yahaga ingororano yo gukiranuka ni ko katumaga akomeza kwishimira kubabazwa bamuhora Kristo. Ubwo yari mu nzu y'imbohe, yaranditse ati, "Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru." (Abafilipi 3:13-14).
Soma 1 Timoteyo 6:6-12, havuga ibyo twamaze kubona ariko bikaba bikwiriye kongera kugaruka. Ni ubuhe butumwa bw'ingenzi dukura muri ayo masomo, by'umwihariko kuri twe Abakristo?
Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, uguhirwa ni ukubona icyo ukeneye igihe ugikeneye. Ntabwo ari ukwirandanyaho ubutunzi. Nanone kandi uguhirwa ni ugutebutsa isezerano ry'Imana riboneka mu Abafilipi 4:19; "Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk'uko ubutunzi bwayo buri muri Kristo Yesu." (Abafilipi 4:19). Uguhirwa ni ugushimira icyo ufite mu Mwami no kumwiringira muri byose.
Ntabwo Imana isezeranya abana bayo ko bose bazahinduka abakire mu by'isi. Mu by'ukuri, Imana ivuga ko ababaho nk'uko ishaka bazatotezwa. Icyo Imana itanga gifite agaciro karuta ubutunzi bwose bwo ku isi. Imana iravuga ati, "Nzabamara ubukene, kandi aho muzajya hose nzaba ndi kumwe namwe." Maze Imana izaha indahemuka zayo ubutunzi nyakuri n'ubugingo buhoraho. Mbega ingororano iteye amatsiko!
Ubwo umurimo we wari hafi kurangira, Pawulo yaravuze ati, "Kuko njyeweho maze kumera nk'ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, Umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si njye njyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose (2 Timoteyo 4:6-8). Icyampa twese, ku bw'ubuntu bw'Imana, tukavuga nka Pawulo, kandi tukagira ibyiringiro nk'ibyo yari afite!