Yesu aratsinda - Satani agatsindwa

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA

KU WA GATANDATU - March 31, 2023

Mu buryo bumwe, dushobora kuvuga ko Imana itari ifite andi mahitamo: Niba yarashakaga ibiremwa bishobora kuyikunda no gukunda abandi, yagombaga kubirema bifite umudendezo. Iyo bitaza kugira umudendezo, ntabwo byari gukunda, none se isanzure ritarangwamo urukundo ryari kumera rite? Ryagombaga kuba rimeze uko abantu bamwe babivuze: nta kindi usibye imashini idatekereza ikora ikurikije amabwiriza yahawe na shebuja, tugasigara nta mudendezo wo gukora ibyo dushaka dufite, habe n'uwo guhitamo, tukaba nta kindi turi cyo usibye abantu bagizwe n'inyama n'amaraso bakurikiza amabwiriza bahawe gusa. Mu by'ukuri, iyi ntabwo ari ishusho nziza, nta nubwo igaragaza icyo tuzi ko ari ukuri. Urugero, ni nde muri twe utekereza ko urukundo dukunda ababyeyi bacu, abana bacu, abo twashakanye, ntacyo ruri cyo usibye gutondekanya utugirangingo duto gusa?

"Itegeko ry'urukundo ni ryo rufatiro rw'ubuyobozi bw'Imana, kandi ibyaremwe byose binezezwa no kugendera ku ihame rikomeye ryo gukiranuka kwayo. Imana yifuza ko ibiremwa byayo byose byayikorera bifite urukundo - kuyikorera biturutse ku kunyurwa n'imico yayo. Imana ntinezezwa n'uko ibiremwa byayikorera ku gahato; kandi byose ibiha uburenganzira bwo kwihitiramo, kugira ngo biyiyoboke ku bushake kandi biyikorere nta gahato.

"Igihe cyose ibyaremwe byose byari bicyemera kuyoboka Imana kuko biyikunda, mu ijuru hose habaga hari ubwumvikane buzira amakemwa. Byari umunezero ku batuye ijuru gusohoza umugambi w'Umuremyi. Bashimishwaga no kwerekana ikuzo ry'Imana no kuyihimbaza. Kandi ubwo urukundo bakundaga Imana rwari ruhebuje, birumvikana ko urwo bakundanaga rwaziraga kwikanyiza. Nta kantu na gato kahungabanyaga ubwumvikane bwari mu ijuru." - Ellen G. White, Abakurambere n'Abahanuzi, p. 19.

IBIBAZO:

1. Ni ukubera iki amagambo avugwa mu Byahishuwe 12 akwiriye kuba intangiriro y'ubutumwa bw'abamarayika batatu, by'umwihariko mu buryo bwo kugaragaza akaga kugarije isi mu gihe cy'imperuka? 2. Ni mu buhe buryo ibivugwa mu gitabo cy'Ibyahishuwe 12 biguhumuriza wowe ubwawe mu bishuko n'ibigeragezo uhura na byo buri munsi? 3. Hari bamwe bizera ko ibikorwa byacu bigenwa ku rugero runini n'ibyo dukomora ku babyeyi bacu n'aho twarerewe tukahakurira. Mbese ibyo urabyemera cyangwa ntubyemera? Ni uruhe ruhare amahitamo yacu agira ku mico yacu? Nimuganire ku itandukaniro riri hagati yo guhitamo kwacu n'imbaraga y'Imana ikorera mu mibereho yacu.


Built on the foundation of God's ❤️

2023