IGIHE CYO GUTEGURA IHEREZO

IBINDI BYO KWIGWA NO KUZIRIKANWA

KU WA GATANDATU - April 07, 2023

"Ni itegeko muri kamere y'umutima no mu y'iby'Umwuka ko duhindurwà n'ibyo dutumbiriye. Ibitekerezo byacu ubwabyo bigendera ku byo byerekejweho. Bigera aho bigasa n'iby'abo dukunda kandi twubaha. Umuntu ntazigera azamuka ngo arenge urugero rwe rwo kwera cyangwa rw'ineza cyangwa rw'ukuri. Niba inarijye ari yo agira nyambere, ntazigera arenga aho. Ahubwo, azakomeza guhenebera. Ubuntu bw'Imana bwonyine ni bwo bufite imbaraga zo kuzahura umuntu. Ariko iyo agumye uko ari, nta kabuza ibye bizacurama."-Ellen G. White, Intambara Ikomeye p. 392.

Mu buryo bwihishe, butagaragara, mu buryo utahita ubona ako kanya, imico yacu n'imiterere yacu, bihinduka bishingiye ku mbuto tubiba mu ntekerezo zacu. Ubiba imbuto nziza, asarura imbuto nziza. Ubiba imbuto mbi zo muri iyi si, azasarura imbuto mbi zo muri iyi si mu mico ye. Iyo tubibye kutita ku by'Imana, kutita ku ndangagaciro z'ibya mwuka, kutita ku bigomba kugirwa nyambere, dusarura imbuto zo kutagira icyo twitaho-kutita ku bintu, kutanyurwa mu bya mwuka, tugahorana intambara y'ibya mwuka mu mibereho yacu. Ni yo mpamvu abatekereza bati, Yeee, Nzi ko umunsi umwe akarengane gaheruka kazaza, "ikimenyetso cy'inyamaswa", n'ibindi, ariko umunsi byaje, ni bwo nzitegura." Abo bantu baba bahitamo inzira iteje akaga. Imana iraduhamagara ubu, uyu mwanya, kugira ngo tuyegurire imibereho yacu. Uko umuntu atinda gufata icyemezo cyo kwitaba irarika rya Mwuka Wera, ni ko umutima urushaho kwinangira bikagorana gushishikarira iby 'Imana, bikaba byoroshye kugwa mu cyaha, no kuba wakwizera ikinyoma cy'umwanzi mu buryo bworoshye.

IBIBAZO:

1. Ni iyihe sano iri hagati yo gukizwa kubw'ubuntu no gukurira mu buntu, mu cyerekezo cy'ibivugwa mu Ibyahishuwe 14:14-20 n'ihame ry'umusaruro?

2. Nimwungurane ibitekerezo ku bikenerwa kugira ngo ikimera gikure maze mu bigereranye n'imikurire yacu mu bya Mwuka. Ni iki bihuriyeho? Ni ukuvuga, ni iki dushobora kwigira ku mikurire y'ibimera dushobora kuba twakwifashisha kugira ngo tumenye uko twakura mu bya Mwuka mu mibereho vacu?

3. Mbese haba hari itandukaniro riri hagati y'ubushobozi bwo guhitamo duhabwa n'Imana n'imbaraga y'ubushake? Ni ukubera iki kumenya iryo. tandukaniro ari ingenzi mu mikurire y'Umukristo?

4. Ni kuki izina "Umwana w'Umuntu" ridutera umwete mu gihe cy'urubanza igihe twitegura kugaruka kwa Kristo? Ni ukubera iki ari ihumure kuri tv e kumenya ko umuntu, ufite ishusho y'umuntu nk'iyacu, aduhagarariye ru rubanza rwo mu ijuru?


Built on the foundation of God's ❤️

2023