AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU GISHINGIYE: Matayo 24:14; Ibyahishuwe 14:14-20; Matayo 16:27; Ibyakozwe n'Intumwa 1:9-11; Mariko 4:26-29; Ibyahishuwe 16:1.
ICYO KWIBUKWA: "Mbona igicu cyera; no ku gicu mbona uwicayeho usa n'Umwana w'umuntu, wambaye ikamba ry'izahabu ku mutwe, kandi afite umuhoro utyaye mu ntoki ze. Marayika wundi ava mu rusengero, arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri cya gicu, ati, 'Ahuramo umuhoro wawe, usarure, kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane"" (Ibyahishuwe 14:14-15).
Buri gihe Imana yagiye ivugana n' ubwoko bwayo, ikabuha ukuri uko ari ko kose kw'ingenzi bwabaga bukeneye kumva muri icyo gihe. Kuva ku muburo werekeranye n' umwuzure (Itangiriro 6:7) kugeza ku kuza kwa Yesu ku isi ku neuro ya mbere (Daniyeli 9:24-27) kugeza mu gihe cy'urubanza rubanziriza kugaruka kwa Yesu (Daniyeli 7:9-10; Daniyeli 8:14) kugeza ku bikorwa biheruka bizaba mbere yo kugaruka kwa Kristo (Ibyahishuwe 12-14), Imana yagiye ivugana natwe. Muri iyi minsi iheruka amateka y'ikiremwamuntu, Imana yohereje ubutumwa bw'umwihariko ku batuye isi no ku bwoko bwayo, bugenewe guhuza n'ibikenewe muri icyo gihe. Imana yatanze ubwo butumwa ibugereranya n'ubutwawe n'abamarayika batatu baguruka baringanije ijuru batwaye ubutumwa bwihutirwa bugenewe abatuye isi bose.
Ubutumwa bw'abamarayika batatu ni ubutumwa bwa Yesu bw'imbabazi buheruka, ubutumwa buduhamagarira kutiringira gukiranuka kwacu ahubwo tukiringira gukiranuka kwa Yesu, kugira ngo kudutsindishirije, kutweze, kandi, ku iherezo, kuduheshe icyubahiro.
Nk'uko bisanzwe, tugomba guhitamo Kristo, tukamwiyegurira, tukamwumvira, kandi icyo duhitamo uyu munsi kizagira uruhare ku cyo tuzahitamo mu rugamba ruheruka ruri imbere yacu. Nuko rero, iki ni cyo gihe cyo kwitegura.