Yesu aratsinda - Satani agatsindwa

Igitero Cya Satani

KU WA KABIRI - March 27, 2023

Kuva na mbere hose (soma Ibyahishuwe 12:4-5) Satani yashatse kurimbura Kristo. Nyamara, buri gihe cyose yageragezaga kumurimbura, ntabwo yabigeragaho.

Urugero, Yesu akimara kuvuka, marayika yahishuriye Yosefu na Mariya umugambi mubisha wa Herode, maze bahungira mu Misiri. Yesu yahanganye n'ibishuko bya Satani mu butayu akoresheje "Handitswe ngo," maze abonera uburinzi mu Ijambo ry'Imana. Mu rupfu rwe rwo ku musaraba, yagaragaje urukundo rwe ruhebuje maze adukiza igihano cyo gucirwaho iteka n'icyaha. Mu kuzuka kwe, nk'Umutambyi wacu Mukuru, atubatura mu mbaraga z'icyaha mu mibereho yacu..

Soma Ibyahishuwe 12:4-6, Ibyahishuwe 12:9; Abefeso 5:25-27, Abefeso 5:32; na Zaburi 2:7-9 maze usobanure ibimenyetso bikurikira:

Ikiyoka: _____________

Umugore: _____________

Umwana w'Umuhungu: ______________

Inkoni y'Icyuma: ______________



Muri Bibiliya inkoni ni ikimenyetso cy'ubutware cyangwa ubutegetsi. Inkoni y'icyuma ni ikimenyetso cy'ubutware bukomeye, bufite imbaraga kandi budashobora gutsindwa. Yesu yahuye na buri kigeragezo cyose duhura na cyo, ariko byose yabivuyemo ari umuneshi. Satani ni umwanzi waneshejwe. Kristo yamunesheje mu mibereho ye, mu rupfu rwe, no mu kuzuka kwe. Kubera ko Yesu yamaze kunesha umwanzi ku musaraba w'i Kaluvari, natwe dushobora kuba abaneshi. Kristo yatsinze Satani, ariko intambara ikomeye iri hagati ya Kristo na Satani ntabwo irarangira.



Nyamara iyo twemeye ibyo Kristo yadukoreye kubwo kwizera, umwenda wacu w'icyaha ukurwaho, tukababarirwa ibyaha byacu. Duhagarara imbere y'Imana turi abaziranenge, twambaye gukiranuka kwa Kristo. Nk'uko Pawulo yabyanditse ati: "Kandi mboneke ko ndi muri we, ntafite gukiranuka kwanjye, kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera" (Abafilipi 3:9). Iyo tumaze kubabarirwa, nta kindi kintu tuba dushobora kuregwa. Yesu yanesheje kandi atsinda by'iteka ryose ingaruka mbi zose icyaha n'ikibi byashoboraga kumugiraho. Yahanganye n'ikibi arakinesha. Igihe twakiriye Kristo kubwo kwizera, ukunesha kwe kuba ukwacu.



Ni ukubera iki icyizere cy'uko dufite agakiza, kubera ko Yesu yatsinze Satani, ari ingenzi cyane kuri twe? Ni mu buhe buryo amagambo Pawulo yanditse mu Abafilipi 3:9 dushobora kuyagira ayacu?


Built on the foundation of God's ❤️

2023