IGIHE CYO GUTEGURA IHEREZO

IKAMBA RYO KUNESHA

KU WA KANE - April 05, 2023

Yohana agaragaza Yesu nk "Umwana w'Umuntu, wambaye ikamba ry'izahabu ku mutwe we, kandi afite umuhoro utyaye mu intoki ze" (Ibyahishuwe 14:14). Ijambo risobanura "ikamba" ni stephanos. Ni ikamba ry'uwanesheje. Igihe usiganwa mu marushanwa yo kwiruka, yabaga atsinze irushanwa rikomeye, yahabwaga stephanos, ikamba ry'icyubahiro. ry'ubwiza, ry'insinzi.

Hari igihe Yesu yigeze kwambikwa ikamba ry'amahwa, rishushanya gukorwa n'isoni no gushinyagurirwa. Yigeze gusuzugurwa kandi yangwa n'abantu. Yaratutswe, baramukwena, acirwa amacandwe, kandi arakubitwa. Ariko ubu noncho yambaye ikamba ry'icyubahiro kandi agiye kugaruka, kandi ubu ho agiye kugaruka ari Umwami w'abami n'Umutware utwara abatware.

Soma Ibyahishuwe 14:15 no muri Mariko 4:26-29. Ni iyche sano iri hagati y'ayo masomo yombi? Ayo masomo yombi avuga iki?



Marayika uvuye ku Mana mu bwiza bw'urusengero aravuga ati, "Igihe kirageze. Isarura rirageze." Genda ufate abana bawe maze ubazane mu rugo. Mu Isezerano Rishya, incuro nyinshi, Yesu akoresha ibigereranyo byo mu buhinzi. Incuro zirenze imwe, Yesu akoresha ikigereranyo cy'ibisarurwa byeze ashaka kugaragaza gukura kw'imbuto z'ubutumwa bwiza mu mibereho y'ubwoko bwe.

"Umugondoro w'urubuto usobanura intangiriro y'imibereho y'ibyamwuka, kandi gukura kw'ikimera ni ishusho nziza yo gukura k'umukristo. Nk'uko bigenda ku bimera, ni ko bigenda no ku buntu; nta buzima bwabaho hatariho gukura. Ikimera kigomba gukura cyangwa kigapfa. Nk'uko gikura bucece no mu buryo butagaragarira amaso, ariko kigakomeza gukura ubudatuza, ni ko no gukura kw'imibereho ya Gikristo bimera. Kuri buri ntambwe yo gukura, imibereho yacu ishobora gutunganywa; ariko niba umugambi Imana idufitiye ugezweho, hazakomeza kubaho gukura kwa buri munsi. Kwezwa ni igikorwa gihoraho. Uko amahirwe yacu yiyongera, ni ko imibereho yacu yaguka, ubumenyi bwacu na bwo bukiyongera."-Ellen G. White, Christ's Object Lessons, pp. 65, 66.

Uguhisha k'urubuto rwa zahabu guhagarariye abahinduwe n'ubuntu bose, bahatwa n'urukundo, babayeho imibereho yo kumvira kubwo guhesha izina rya Kristo ikuzo n'icyubahiro. Imitima yabo ihamanya n'umutima wa Yesu, kandi ibyo bashaka byose ni na byo na we ashaka.

Ni mu buhe buryo wumva aya magambo yanditswe na Ellen G. White agira ati, "Kuri buri ntabwe yo gukura, imibereho yacu ishobora gutunganywa"? Ibyo bisobanuye iki, by'umwihariko igihe dushobora kubona amakosa yacu n'imico yacu idatunganye ubu?


Built on the foundation of God's ❤️

2023