INKURU NZIZA Y'URUBANZA

INKURU NZIZA Y'URUBANZA

KU ISABATO NIMUGOROBA - April 22, 2023

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU GISHINGIYE: Ibyahishuwe 14:7; Zaburi 51:1-4; Ibyahishuwe 20:12; Daniyeli 7:9, Daniyeli 7:14, Daniyeli 7:26; Ibyahishuwe 4:2-4; Ibyahishuwe 5:1-12.

ICYO KWIBUKWA: "Avuga ijwi rirenga ati, 'Nimwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye; muramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasoko' " (Ibyahishuwe 14:7).

Niba hari ikintu Bibiliya isobanura neza, ni uburyo Imana ari Imana y'ubutabera, Ikaba Umucamanza, kandi ibyo bitwigisha ko, bitinde bitebuke, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, urubanza -ari rwo rwabuze hano kuri iyi si no muri iki gihe - rugiye kubaho kandi urwo rubanza ruzacibwa n'Imana ubwayo, "Umucamanza w'abari mu isi bose" (Itangiriro 18:25; soma na Zaburi 58:11; Zaburi 94:2; Zaburi 98:9). Cyangwa, nk'uko na Pawulo ubwe yabyanditse, "Nuko rero, umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y'Imana" (Abaroma 14:12).

Iki ni igitekerezo gishishana, mbese si byo? Kuba tuzamurika ibyo twakoze imbere y'Imana, Imana izi n'ibihishwe, Imana "izazana umurimo wose mu rubanza, n'igihishwe cyose, ari icyiza cyangwa ikibi" (Umubwiriza 12:14). Nanone ariko, umugambi w'urubanza ni ugushishura ukugira neza n'ubuntu by'Imana, ikaba kandi Imana ikiranuka, ikagira n'ibambe mu byo Ikorera abakizwa n'abarimbuka. Muri iki cyumweru tuzarebera hamwe insanganyamatsiko zimbitse z'urubanza mu isano zifitanye n'intambara ikomeye ikomeje gukaza umurego mu isanzure, turebe kandi by'umwihariko uko bigenda igihe ubwoko bw'Imana bukiranuka ubwabwo buhuye n' "amateka azacibwa" (Ibyakozwe n'Intumwa 24:25).


Built on the foundation of God's ❤️

2023