Yesu aratsinda - Satani agatsindwa

Intambara Mu Ijuru

KU WA MBERE - March 26, 2023

Mu gitabo cy'Ibyahishuwe 12 hagaragaza uruhererekane rw’inkuru ziteye ubwoba, zivuga iby'intambara imaze igihe kirekire iri hagati y’icyiza n’ikibi yatangiriye mu ijuru ariko ikaba izarangirira hano kuri iyisi. Izo nkuru zituma dusubiza amaso inyuma mu gihe cya kera, kuva ku kwigomeka kwa Satani kwatangiriye mu ijuru zikatugeza ku bitero satani agaba ku bwoko bw’imana bwo mu minsi iheruka.

Soma igitabo cy’Ibyahishuwe 12:7-9 hasobanura iby’iyo ntambara ibera mu isanzure iri hagati y'icyiza n’ikibi. Bishoboka bite ko ikintu nk’icyo cyaba mu ijuru? Ni iki iyo mirongo isobanuye cyerekeranye n’ukuri k’umudendezo n’uburenganzira bwo guhitamo?



Umudendezo wo guhitamo ni ihame shingiro ry’ubuyobozi bw’imana, mu ijuru no mu isi. Ntabwo Imana yaremye abantu bakora nk’ibimashini, mu ijuru cyangwa mu isi. Twebwe nk'abantu baremwe mu ishusho y’Imana, dufite umudendezo wo kwihitiramo.



Ubushobozi bwo guhitamo bufitanye isano ya bugufi n’ubushobozi bwo gukunda. Uramutse wambuye umuntu ubushobozi bwo guhitamo uba usenye ubushobozi bwe bwo gukunda, kuko urukundo rudahatirwa cyangwa ngo rushyirweho ku gahato. Urukundo rugaragaza umudendezo. Buri mumarayika wo mwijuru yahuye ni kigeragezo cyo guhitamo hagati yo kwemera urukundo rw’Imana cyangwa kurutera umugongo binyuze mu kugira inarijye, kwishyira hejuru, n’ubwibone. Nk'uko abamarayika bo mu ijuru basakiranye n'ikibazo cyo guhitamo urukundo, n'amahitamo y’iteka ryose, Ibyahishuwe bigaragariza buri wese amahitamo azagena iherezo rye mu ntambara iheruka ibera kuri iyi si.



Mu ntambara ikomeye ntabwo higeze habaho uruhande rwo hagati (soma muri Luka 11:23), nta n'uruzigera rubaho mu ntambara iheruka amateka y'isi. Nk'uko buri mumarayika yahisemo kuba iruhande rwa Yesu cyangwa kuba mu ruhande rwa Lusiferi, inyoko muntu aho iva ikagera izerekezwa ku mahitamo yayo aheruka kandi adashobora guhindurwa ku iherezo ry'ibihe. Mbese uwo uzayoboka ni nde? Uwo tuzaramya ni nde? Uwo tuzumvira ni nde? Icyo ni cyo cyakomeje kuba ikibazo cy'ingorabahizi ikiremwa muntu gihanganye na cyo, kandi ni ko bizakomeza kuba mu ntambara iheruka amateka y'isi, nubwo ho iki kibazo kizaba giteye ubwoba kurusha uko kiri ubu.



Ariko aha hari inkuru nziza ishimishije. Mu gitabo cy'Ibyahishuwe 12 hagaragaza ukunesha kwa Kritso muri iyo ntambara, kandi natwe icyo dukwiriye gukora ni ugukoresha umudendezo wacu, tugahitamo kuba mu ruhande rwe, ari rwo ruhande ruzanesha. Mbega uburyo, mu ntambara ari iby'igiciro guhitamo uruhande uzi neza mbere y'igihe ko ari rwo ruzatsinda!


Tekereza uburyo umudendezo n’uburenganzira bwo guhitamo bishobora kuba ari ibyera kuri Yesu, we, nubwo yari azi ko bizatuma abambwa ku musaraba (soma 2 Timoteyo 1:9) bitamubujije kuduha umudendezo wo guhitamo. Ni iki ibi bikwiriye kutubwira kirebana n’uburyo twari dukwiriye gukoresha iyi mpano yera kandi y'igiciro?


Built on the foundation of God's ❤️

2023