Binyuze mu kwiga Bibiliya mu buryo bwimbitse, Abadiventisiti ba mbere bagendaga barushaho gusobanukiwa n'ubu butumwa. Bumvaga ko Imana ifite ubutumwa bugenewe iki gisekuru-ubutumwa bwihutirwa bw'igihe cy'imperuka, ubutumwa bugomba kubwirwa abo mu mahanga yose, n'imiryango yose, n'indimi zose, n'amoko yose, kugira ngo butegurize isi kugaruka kwa Kristo. Ubutumwa bw'abamarayika batatu bwabaye ubutumwa butera umwete umurimo w'Itorero ry' Abadiventisiti kuva rigitangira.
Mu mwaka 1874, Inteko Nkuru Rusange y'Itorero ry' Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi yohereje umumisiyoneri (umuvugabutumwa) wacu wa mbere mu Burayi. Ellen G. White yise Joni Anduruzi "Umugabo w'umunyabushobozi mu bantu dufite." Anduruzi yavugaga indimi zigera kuri zirindwi, yashoboraga kuvuga ibyanditswe mu Isezerano Rishya mu mutwe, akaba yari azi n'ibyanditswe mu Isezerano rya Kera hafi ya byose. Yari umuhanga wo ku rwego rwo hejuru, umwanditsi wanditse ibitabo byinshi, umubwiriza ukomeye, n'umuntu wize kandi usobanukiwe iby'iyobokamana.
Ni ukubera iki umuntu nk'uwo yoherejwe ahantu hari abizera bake cyane? Kuki "umuntu ufite ubushobozi nk'ubwo" yoherejwe ahantu hatazwi? Kuki yemeye kujyayo? Umugore we yari amaze igihe gito apfuye. Kuki yemeye gusiga umuryango we n'inshuti ze muri Amerika, agafata ubwato ari kumwe n'abana be babiri akajya ahantu hatazwi, agahara byose ku bw'umurimo wa Kristo? Hari impamvu imwe yonyine. Yizeraga ko Yesu ari hafi kugaruka, kandi ko ubutumwa bw'ukuri bwo mu minsi ya nyuma bugomba kubwirizwa mu isi yose.
Uko ibihe byagiye bisimburana mu mateka yacu, abahanga bacu batubereye urugero bagiye bajya ku mpera z'isi bajya kubwiriza ubutumwa bwo mu minsi iheruka. Bari abarimu, abaganga, abapasitoro, abahinzi, abakanishi, ababaji n'abacuruzi b' ingeri zose. Bamwe bari abakozi b'itorero, ariko abenshi ntabwo bari abakozi b'itorero. Bari abakorerabushake bizeraga ko Yesu ari hafi kugaruka.
Soma Ibyahishuwe 14:6, Ibyakozwe n'Intumwa 1:8, na Matayo 24:14. Ni iyihe sano iri hagati y'iyo mirongo?
Kubwiriza ubutumwa bwiza bw'iteka ryose kwarihuse kurenga imbibi, kugera hirya no hino. Kwageze mu duce twa kure tw'isi. Kwageze ku bantu b'indimi zose n'imico yose. Amaherezo kuzagira ingaruka ku batuye isi yose. Mbega uburyo bishimishije kumenya ko, kugeza ubu, ubutumwa bwacu bumaze kugera mu bihugu birenga 210 mu bihugu 235 byo ku isi byemewe n'Umuryango w'Abibumbye!
Ni uruhe ruhare ushobora kugira, kandi ni mu buhe buryo ushobora kurugira mu gufasha kwamamaza ubutumwa bw'abamarayika. batatu mu mahanga yose, imiryango yose, n'indimi zose, n'amoko yose"?