Ubwo umurimo wa Yesu wa hano ku isi wari hafi kurangira, abigishwa be baje kumureba mu ibanga baramubaza bati, "Tubwire, ibyo bizaba ryari, n'ikimenyetso cyo kuza kwawe n'icy'imperuka y'isi ni ikihe?" (Matayo 24:3). Yesu yifashishije ibice bibiri by'igitabo cya Matayo maze asubiza ibibazo byabo. Muri Matayo 24 havuga ibimenyetso bizaba mu isi ahatuzengurutse, harimo intambara, ibiza, n'ibindi. Hanyuma muri Matayo 25 agaragaza uko ibintu bizaba bimeze mu itorero mbere gato yuko Yesu agaruka. Iyo miterere igaragazwa n'ibitekerezo bitatu, kimwe muri byo ni umugani w'abagaragu bahawe italanto, kikaba kivuga uburyo abagaragu b'Imana bakoresheje impano Imana yari yarabahaye.
Soma muri Matayo 25:14-19. Ni nde wagiye mu gihugu cya kure? Uwo yasigiye ibintu bye ni nde? "Mbese kumurikira ibyo wabikijwe" bisobanuye iki? (Soma muri Matayo 25:19)
Rimwe na rimwe dutekereza ko italanto ari impano karemano zisanzwe nko kuririmba, kuba intyoza mu kuvuga, n'ibindi, ariko mu gitekerezo kimeze nk'icyo cya mina kiboneka muri Luka 19:12-24, amafaranga n'imicungire yayo bivugwaho by'umwihariko. Ellen G. White na we yaravuze ati, "Neretswe ko umugani w'italanto utumvikanye neza uko wakabaye. Iri somo ry'ingenzi ryahawe abigishwa kubw'inyungu z'Abakristo bazaba bariho mu minsi iheruka. Kandi izi talanto ntizihagarariye gusa ubushobozi bwo kubwiriza no kwigisha ibivuye mu ijambo ry'Imana. Uyu mugani ureba iby'ubutunzi bw'igihe gito Imana yabikije ubwoko bwayo." (Ibihamya By'Itorero, Vol.1, p. 183).
Soma muri Matayo 25:20-23. Ni iki Imana ibwira abantu b'indahemuka mu gucunga amafaranga yo gushyigikira umurimo wayo? "Kwinjira mu munezero wa shobuja" bisobanuye iki? (Matayo 25:23)?
Akenshi dukunze gutekereza ko hari abandi bantu bahawe italanto ziruta izo dufite kandi bakaba ari bo bafite byinshi bagomba kuzabazwa n'Imana. Nyamara muri icyo gitekerezo, tuhabona umugaragu wahawe italanto imwe (amafaranga make), wagaragaje kudakiranuka kandi bigatuma abuzwa kwinjira mu munezero wa shebuja. Aho gutereza ku nshingano z'abandi, reka twibande ku byo Imana yatubikije n'uburyo dushobora kubikoresha mu kuyihesha icyubahiro.
Mbese uzasubiza iki igihe Imana izaza "kubarana" nawe ibyo yakubikije?