Ongera usome Ibyahishuwe 14:6. Ni ku ruhe rugero twakwamamazaho ubutumwa bwiza bw'iteka ryose, kandi ni ukubera iki igisubizo cy'iki kibazo ari ingenzi kuri twe n'umurimo twahamagariwe gukora nk'itorero?
Hakurikijwe uburyo ubutumwa bw'igihe giheruka bwa marayika wa mbere muri batatu, ari bwo "butumwa bwiza bw'iteka ryose" bwihutirwa, ubutumwa bugomba kubwirwa abari mu isi, bo mu mahanga yose n'imiryango yose n'indimi zose n'amoko yose. Ubu ni ubutumwa bugari, bwagutse, bukomeye, bureba buri wese. Budusaba imbaraga zacu, no kwitanga
tutizigamye. Budusaba kuva mu byo duhugiyemo birebana n'inyungu zacu, tukababazwa n'umurimo wa Kristo. Buduha imbaraga zo kureba ikintu cyagutse kuturenza kandi bugatuma tuva mu kazitiro gafunganye k'intekerezo zacu bwite bukatwereka ishusho ngari.
Soma muri Matayo 28:19-20. Ni mu buhe buryo ibivugwa muri iyo mirongo bihuye n'ibivugwa mu butumwa bwa marayika wa gatatu?
Mu gitabo cye tugenekereje twakwita "Gusaba Ibirenze: Kubaho Uharanira Ikirenze Uko Uri" (A Quest for More: "Living for Something Biger Than You), uwitwa Paulo David Tripp avuga ku cyifuzo cy'intekerezo za buri kiremwamuntu, kugira ngo kibe umugabane w'ikintu kikirusha ubunini: Abantu baremwe kugira ngo babe umugabane w'ikintu kiruta ubuzima bwabo. Ieyaha gisigingiza ubuzima bwacu bukajya munsi y'imibereho yacu. Twahawe ubuntu bwa Kristo kugira ngo budukure mu kazitiro k'ubwoba bwo gufungiranirwa mu bwami bwacu bwo kwirebaho igihe gito, maze buratubatura kugira ngo tubeho dufite umugambi w'iteka ryose kandi tunyuzwe n'umunezero w'ubwami bw'Imana." B&B Media Group, "Living for Something Bigger Than Yourself" n.d., https://www.cbn.com/entertainment/books/questformore.aspx?mobile=false&u=1&option=pr int.
Nta kintu gishimisha, kinezeza, kandi gitanga umusaruro mwiza nko kuba umwe mu bagize umuryango w'ijuru, watangijwe n'Imana kugira ngo urangize umurimo wagutse, mugari kuruta uko umuntu uwo ari we wese yashoboraga kuwurangiza ku giti cye. Inshingano yatanzwe n'Imana isobanurwa mu gitabo cy'Ibyahishuwe 14, inshingano iruta izindi zose mu zigeze zihabwa itorero ryayo. Ni umuhamagaro wihutirwa wo kwegurira imibereho yacu umurimo w'Imana wo kugaragaza urukundo rw'Imana rutarondoreka mbere yuko Yesu agaruka.
Ni iyihe nshingano wigeze uhabwa mu mibereho yawe igusaba gukora ibirenze uko uri? Ni mu buhe buryo ibyo byagufashije gusobanukirwa biruseho n'ingingo y'icyigisho cy'uyu munsi? Nanone kandi, ni iki cyaruta guhabwa inshingano n'Umuremyi w'isi n'ijuru kugira ngo ugaragaze itandukaniro mu isanzure?