Umugambi w'igitabo cy'Ibyahishuwe ku gisekuru cyacu ni ukwiteguza ubwoko bw'Imana kugaruka kwa Yesu kwegereje no gufatanya na we kwamamaza ubutumwa Bwe buheruka ku batuye isi. Igitabo cy'Ibyahishuwe kigaragaza imigambi y'Imana kandi kigahishura imigambi ya Satani. Kigaragaza irarika ry'Imana riheruka, ubutumwa bwayo bwihutirwa kandi bw'iteka ryose bugenewe abantu bose.
Soma ubutumwa bw'impuruza bwanditswe n'Intumwa Yohana bwerekeranye n'igihe giheruka mu gitabo cy'Ibyahishuwe 14:7. (Soma n'Itangiriro 22:12; Zaburi 89:7; Imigani 2:5; Umubwiriza 12:13-14; Abefeso 5:21) Ni ayahe mabwiriza y'umwihariko aduha?
Ijambo ry'Ikigiriki risobanura "kubaha" ryakoreshejwe mu Isezerano Rishya ni phobeo. Ntabwo iryo jambo ryakoreshejwe aha ngaha mu rwego rwo gutinya Imana ahubwo ryakoreshejwe mu rwego rwo guca bugufi, gutangara, no kubaha: Bitanga igitekerezo cy'ubuyoboke bwuzuye buganisha ku kuba indahemuka ku Mana no kwiyegurira ubushake bwayo. Ni imyitwarire y'intekerezo zishingiye ku Mana aho gushingira ku narijye. Ni imyitwarire ihabanye n'iya Lusiferi ivugwa muri Yesaya 14:13-14, mu gihe yibwiraga mu mutima we ati, "Nzazamuka njye mu ijuru, nkuze intebe yanjye y'ubwami, isumbe inyenyeri z'Imana; kandi ati 'Nzicara ku musozi w'iteraniro mu ruhande rw'impera y'ikasikazi; nzazamuka ndenge aho ibicu .bigarukira; nzaba nk'Isumbabyose."
Ahubwo ni imyitwarire ya Kristo, "Uwo, nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa; ahubwo yisiga ubusa, ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu; kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu, yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no 'gupfa, ndetse urupfu rwo ku musaraba" (Abafilipi 2:6-8).
Izingiro ry'intambara ikomeye rishingiye ku kugandukira Imana. Lusiferi yirebagaho ubwe wenyine. Yanze kugandukira ubutegetsi ubwo ari bwo bwose keretse ubwe gusa. Aho kugira ngo agandukire Uwicaye ku ntebe ya cyami, Lusiferi yifuje kwicara kuri iyo ntebe. Kandi ubundi, kubaha Imana ni ukuyigira nyambere mu mitekerereze yacu. Ni ukuzibukira inarijye yacu n'ubwibone dufite, tukabaho imibereho itunganiye Imana.
Ibyo ni ngombwa kandi ni ingenzi kubera ko ayo ari yo magambo ya mbere yavuye mu kanwa ka marayika wa mbere mu bamarayika batatu. Ni yo mpamvu natwe tugomba kuyakurikiza.
Ni mu buhe buryo wubaha Imana mu mibereho yawe bwite? Ni mu buhe buryo wasobanurira umuntu runaka impamvu "kubaha Imana" ari ikintu cyiza?