AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU GISHINGIYE: Ibyahishuwe 12; Abefeso 5:25-27, Abefeso 5:32; Abafilipi 3:9; Daniyeli 7:25; Yesaya 14:12-14; Ibyahishuwe 13:14-17.
ICYO KWIBUKWA: Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y'Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu. (Ibyahishuwe 12:17)
Mu gitabo cye tugenekereje twakwita, Benshi Cyane: Inkuru z'Amateka Atangaje Birenze Urugero y'Isibaniro ry'Urugamba Rubabaje, Uwitwa Kormaki Obrayani [Cormac O'Brier] avuga ibitekerezo by'ingabo, nubwo abanzi izo ngabo zari zihanganye na bo bazirushaga ubwinshi, ntibyazibujije gutsinda. Icyo gitekerezo kivuga iby'ingabo z'uwitwa Hanibali zari zigizwe n'abasirikare 55,000, zari ziturutse mu murwa wa Karitaje (muri Tuniziya y'iki gihe), zatsinze ingabo "z'intarumikwa" z'Abaroma 80,000. Icyo gitabo kandi kivuga inkuru itangaje y'ingabo z'Abagiriki zari ziyobowe na Alegizanderi Mukuru zanesheje ubwami bw'Abaperesi.
Natwe rero, turi ku rugamba rw'intambara yo gupfa no gukira duhanganyemo n'umwanzi ukomeye. Duhanganye n'umwanzi uturusha ubwinshi kandi ufite imbaraga zidasanzwe. Ingabo z'umubi zigaragara nk'intarumikwa, nk'izidashobora gutsindwa. Bisa nkaho intsinzi itagaragara. Mu mirebere ya kimuntu, bisa nkaho ingabo za satani zizatunesha.
Ariko, Imana ishimwe, nubwo umwanzi afite ingabo ziruta ubwinshi, nubwo imbaraga duhanganye na zo (mu mvugo ya kimuntu) zidusakije, nubwo ibitero bya Satani bikaze, ku iherezo, tuzanesha binyuze muri Yesu. Insanganyamatsiko y'igitabo giheruka ibindi muri Bibiliya, ari cyo cy'Ibyahishuwe ni iyi: "Yesu aratsinda, Satani agatsndwa. Izingiro ry'iyi ntambara rigaragarizwa mu gitabo cy'Ibyahishuwe 12, ari ho icyigisho cyacu cy'iki cyumweru kizibanda. Iki cyigisho cyizatanga imyiteguro myiza iganisha ku gusobanukirwa neza n'ibivugwa mu gitabo cy'Ibyahishuwe 14, hamwe n'ubutumwa bw'abamarayika batatu.