UBUTUMWA BWIZA BW'ITEKA RYOSE

UBUTUMWA BWIZA "BW'ITEKA RYOSE"

KU WA KABIRI - April 10, 2023

Reba uburyo mu gitabo cy'Ibyahishuwe 14:6 ubutumwa bw'abamarayika batatu butangira: "ubutumwa bwiza bw "iteka ryose". Iyo tudasobanukiwe no kwaguka k'ubutumwa bwiza, ntabwo dusobanukirwa n'ingingo yose y'ubutumwa bw'abamarayika batatu. Ntabwo dushobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye n'ibikubiye mu butumwa buvuga igihe cy'urubanza rw'Imana cyangwa kugwa kwa Babuloni cyangwa ikimenyetso cy'inyamaswa niba tudasobanukiwe n'iby'ubutumwa bwiza.

Soma 1 Abakorinto 15:1-4, Abaroma 3:24-26, n'Abaroma 5:6-8. Ni mu buhe buryo "ubutumwa bwiza bw'iteka" bugaragazwa muri iyo mirongo? Ni ibihe byiringiro bikomeye tugaragarizwa ahangaha?



Ubutumwa bwiza ni inkurunziza cyane ivuga iby'urupfu Kristo yapfuye azira ibyaha byacu, ukuzuka kwe mu cyubahiro, n'urukundo rudatezuka adukunda n'uburyo atwitaho. Kubwo kwizera amaraso yasheshe, n'ububasha bwe bwo kuzuka, dukurwaho igihano cy'icyaha n'imbaraga zacyo. Kristo yinjiye mu ntekerezo z'intumwa Pawulo kandi aba izingiro ry'inyigisho ze n'ibibwirizwa bye. Kristo wabambwe yaramucunguye amukiza gucirwaho iteka n'igishinja cy'imibereho ye ya kera. Yesu wazutse yahaye Pawulo imbaraga zo kubaho muri icyo gihe, kandi Kristo uzagaruka amuha ibyiringiro by'ahazaza.

Zirikana ingingo enye zivugwa muri aya masomo yo mu gitabo
cy' Abaroma:
    1. Dutsindishirizwa n'ubuntu nta kiguzi dutanze.
    2. Ubuntu bugaragaza gukiranuka kw'Imana.
    3. Ubuntu butsindishiriza abemera Yesu kubwo kwizera. 
    4. Twagaragarijwe urukundo rw'Imana tukiri abanyabyaha.

Ntibyari bidukwiriye kugira ngo tugirirwe ubuntu bwa Kristo, ntitwari tubukwiriye, kandi nta n'icyo twabashaga gukora ngo tubugirirwe. Yesu yapfuye urupfu rw'agashinyaguro, kandi rubabaza, abanyabyaha banze kwihana bazapfa. Yagezweho n'uburakari bwose Imana ifitiye icyaha cyangwa urubanza Imana iciraho icyaha. Yaranzwe kugira ngo twemerwe. Yapfuye urupfu twagombaga gupfa, kugira ngo tubashe kubaho mu buzima bwari ubwe.

Mbese byaba bitangaje kuba agakiza kagomba kuboneka kubwo kwizera, bidaturutse ku mirimo itegetswe n'amategeko? Ni iki twakongeraho? Imirimo yacu, nubwo yaba ifite umugambi mwiza, yuzuye imbaraga za Mwuka Wera, ni iki ishobora kongera ku cyo Kristo yadukoreye ku musaraba?

Kandi iyi nama, inama y'agakiza, yari yaragenwe kuva kera kose (2 Timoteyo 1:9, Tito 1:2, Abefeso 1:4), ibi bikaba bidufasha gusobanukirwa n' impamvu bwiswe ubutumwa bwiza "bw'iteka ryose." Mbere yuko isi iremwa, Imana yari izi ibizaba, maze ishyiraho inama y'agakiza kugira ngo ikibazo nikivuka, kizahite kobonerwa igisubizo.


Built on the foundation of God's ❤️

2023