UBUTUMWA BWIZA BW'ITEKA RYOSE

UBUTUMWA BWIZA BW'ITEKA RYOSE

KU ISABATO NIMUGOROBA - April 08, 2023

AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU GISHINGIYE: Ibyahishuwe 14:6-12; 1 Abakorinto 15:1-4; Abaroma 3:24-26; 1 Petero 1:18-20; Matayo 28:19-20; Ibyakozwe n'Intumwa 1:8.

ICYO KWIBUKWA: "Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw'iteka ryose, ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n'imiryango yose n'indimi zose n'amoko yose" (Ibyahishuwe 14:6).

Muri Isirayèli ya kera, igihe abanyamahanga bayikikije bizeraga imana nyinshi, zirimo izibajwe mu biti, n'iziconzwe mu mabuye, Abisirayeli babwiwe ko bakwiriye kugira ikibatandukanya n'ayo mahanga kikabaranga aho bari hose, maze babwirwa aya magambo akomeye yo kwizera dusanga mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri 6:4: "Umva wa bwoko bwa Isirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine".

Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, ugusubirwamo kw'izina Shema (izina ry 'isengesho) rishingiye ku jambo ry'Igiheburayo risobanura "Umva" ryibutsaga Abaheburayo iyerekwa ry'ibya Mwuka ryabahurizaga hamwe nk'ubwoko bw'Imana kandi rikabatera imbaraga zo gushikama ku kintu kimwe rukumbi cyabarangaga nk'abantu baramya Imana nyakuri.

Nk'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi, ubutumwa bw'abamarayika batatu buvugwa mu Byahishuwe 14 ni bwo sengesho (Shema) ryacu. Icyo ni yo kiranga kwizera kwacu. Ubwo butumwa busobanura abo turi bo nk'ubwoko bw'Imana n'inshingano dufite muri iyi si. Muri make, umwihariko wacu mu buryo bwa gihanuzi wanditswe mu Ibyahishuwe 14:6-12, kandi aho ni ho dukura imbaraga n'ubushake byo kwamamaza ubutumwa bwiza, tububwira abo mu isi yose.

Mu cyigisho cy'iki cyumweru, tuzatangira kwiga mu buryo bwimbitse Ibyahishuwe 14:6-12, ariko ibyo tuzabikora turebesheje amaso akoreshwa n'ubuntu bw'Imana mu gihe duteze amatwi tukumva icyo Imana ibwira imitima yacu.


Built on the foundation of God's ❤️

2023