Yesu aratsinda - Satani agatsindwa

Umugore Mu Butayu

KU WA KANE - March 29, 2023

Soma Ibyahishuwe 12:6 maze uhagereranye n'Ibyahishuwe 12:14-16. Ita cyane ku gihe igitero Satani yagabye ku "mugore" (itorero ry'Imana), cyamaze n'icyo Imana yateganyirije ubwoko bwayo. Iyo mirongo iravuga iki?



Iminsi 1,260 ivugwa mu Ibyahishuwe 12:6 ihwanye n'igihe n'ibihe n'igice cy'igihe bivugwa mu Ibyahishuwe 12:14. Ubundi buhanuzi bugaragaza igihe kingana n'iki buboneka muri Daniyeli 7:25, Ibyahishuwe 11:2-3, n'Ibyahishuwe 13:5. Kubera ko ibyo ari ibimenyetso bya gihanuzi (kuko nta mugore nyamugore ufite amababa wigeze ajya mu butayu), aha dukoresha igihe cya gihanuzi aho umunsi umwe ungana n'umwaka (urugero, soma mu gitabo cyo Kubara 14:34 na Ezekiyeli 4:4-6) kugira ngo dusobanukirwe n'ubwo buhanuzi. Ibi bisobanuye ko umunsi umwe wa gihanuzi ungana n'umwaka umwe usanzwe.



Ubushakashatsi kuri Bibiliya bwakozwe na Kaminuza ya Anduruzi, butanga ubusobanuro kuri iki gihe cya gihanuzi kivugwa mu Ibyahishuwe 11:2, bwagaragaje ko, "Abasobanuzi b'abahanga mu mateka, muri rusange bemeje ko igihe cy'iminsi ya gihanuzi 1,260 gihwanye n'imyaka 1,260 yatangiye mu mwaka wa 538 (nyuma ya Kristo) ikageza mu mwaka wa 1798" (Ubusobanuro bw'Ibyahishuwe 11:2, p. 1673). Muri icyo gihe, itorero ryari ryarataye umurongo, rifatanyije n'ubutegetsi bubi bwa Leta bwariho, byakandamije ubwoko bw'Imana, biraburenganya, ndetse rimwe na rimwe bikabwica.



Ako karengane kakozwe bunyamaswa, Satani arenganya Abakristo bizera Bibiliya, kwari ukwaguka kw'intambara ikomeye iri hagati y'icyiza n'ikibi. Ubwo bari bavuye mu mwijima wahereye mu kinyejana cya gatanu kugeza mu kinyejana cya cumi na gatanu, mu gihe cy'ubugorozi, abagabo n'abagore bari bahanganye n'amahitamo akomeye. Mbese bari gukomeza kuba indahemuka ku Ijambo ry'Imana bakarinambaho, cyangwa bari guhitamo gukurikiza inyigisho z'abapadiri n'abandi banyacyubahiro mu by'idini? Nanone kandi muri icyo gihe, ukuri kwaratsinze, maze haboneka abantu babaye indahemuka ku Mana bayinambaho, nubwo bari bafite uruhande rukomeye rubarwanya.



Hari amagambo akomeye muri iyo mirongo agaragaza uburinzi bw'Imana no gukomeza abari mu ruhande rwayo. Mu Ibyahishuwe 12:6 hakoreshejwe iyi mvugo, "ahantu yiteguriwe n'Imana." Ibyahishuwe 12:14 havuga ko uwo mugore "yagaburiwe" igihe cyose yari ari mu butayu, kandi Ibyahishuwe 12:16 havuga ko "isi yatabaye uwo mugore." Mu gihe cy'akarengane gakomeye, Imana yatabaye itorero ryayo, iryitaho. Nk'uko yabikoze icyo gihe, ni na ko izabikorera itorero ryayo ryasigaye ryo mu minsi iheruka.



Sobanura igihe cy'ibigeragezo cyangwa ibihe bikomeye wigeze ugeramo mu mibereho yawe, igihe washoboraga gucika intege mu buryo bworoshye, ariko Imana ikagutegurira ubuhungiro kandi ikakugaburira mu ngorane zawe. Ni mu buhe buryo Imana yaguhaye ubufasha igihe wari ubukeneye cyane?


Built on the foundation of God's ❤️

2023