Mu gitabo cy'Ibyahishuwe 14 hakubiyemo imirongo y'ingenzi ku birebana n'ubutumwa bw'Umwami bw'igihe giheruka bugenewe ubwoko bw'Imana ndetse n'abatuye isi. Izingiro ry'ubwo butumwa ni ukugaruka kwa Yesu, gusohora kw'isezerano rye rigira riti, "Kandi muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana aje ku bicu byo mu ijuru" (Mariko 14:62).
Soma Ibyahishuwe 14:14. Ni irihe zina ryakoreshejwe rigaragaza Yesu ubwo azaba agarutse ku isi? Utekereza ko ari iyehe mpamvu Yohana akoresha iri zina ashaka kugaragaza Yesu?
Mu Butumwa Bwiza, Yesu yakoresheje imvugo "Umwana w'Umuntu" incuro 82 yivuga ubwe. Iryo ryari rimwe mu mazina yakundaga cyane. Yarikoresheje mu buryo bwo kwisanisha natwe. Ni Umukiza usobanukiwe n'abo turi bo, wageragejwe nkatwe, kandi akaba yaranyuze mu bigeragezo nk'ibyo natwe tunyuramo. Ni "Umwana w'Umuntu" ugiye kugaruka kutujyana iwacu. Yesu waje kubwacu, ni we Yesu ubana natwe. Yujuje ibisabwa byose kugira ngo abashe kuducungura kuko yabaye umwe natwe, nyamara kandi, nk'umwe muri twe, Yahuye n'ibigeragezo by'umwanzi Satani, ariko abisohokamo ari Umuneshi.
Ni iki twigira ku mirongo ikurikira ya Bibiliya yo muri Matayo cyerekeranye na Yesu, Umwana w'Umuntu?
Matayo 16:27
Matayo 24:27-30
Matayo 25:31-32
Zirikana ingingo zimwe na zimwe ziri muri iyo mirongo: (1) Yesu, Umwana w'Umuntu, araza mu cyubahiro ashagawe n'abamarayika be (2) Azarobanura intama mu ihene (hashingiwe ku rubanza). (3) Iherezo ry'amahanga yose n'ikiremwamuntu rizagenwa by'iteka ryose.
Tekereza ku mvugo "Umwana w'Umuntu" n'icyo isobanuye ku bumuntu bwa Kristo. Nubwo ari Imana, yabaye umwe muri twe, asa natwe, ariko aho atandukanira natwe, ntabwo we yigeze ikora icyaha. Ni ibihe byiringiro by'agahebuzo ibyo biguha mu buryo (1) bwo kumenya urukundo Imana idukunda; (2) kumenya ko Imana ishobora kumenya ingorane kandi ikaduha uburyo bwo kuzinesha?