IGIHE CYO GUTEGURA IHEREZO

URUBANZA RWO MU IJURU

KU WA GATATU - April 04, 2023

Soma mu gitabo cy'Ibyahishuwe 14:14 n' Ibyakozwe n'Intumwa 1:9-11. Ni iki ayo masomo yombi ahuriyeho?



Yohana aravuga ati: "Mbona igicu cyera; no ku gicu mbona uwicayeho usa n'Umwana w'umuntu" (Ibyahishuwe 14:14). Luka yabyanditse mu gitabo cy'lbyakozwe n'Intumwa, aravuga ati, "azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza." Yesu yazamuwe mu gicu ey'abamarayika kandi azagaruka mu gicu cy'abamarayika. Mu Byakozwe n'Intumwa 1:11. abamarayika babwiye abigishwa bari batangaye bati, "Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo, nk'uko mumubonye ajya mu ijuru". Hari ukuri mvajuru gukubiye muri uyu murongo gushobora kuba kutagaragara. "Uwo Yesu," "Umwana w'Umuntu," uwagenze mu mihanda yuzuye umukungugu y' i Nazareti, wigishije imbaga y'abantu mu mihanda y'i Yerusalemu, wakijije abarwayi mu midugudu ya Isirayeli, wabwirije mu mabanga y'imisozi itwikiriwe n'ubwatsi y' i Galileya, agiye kugaruka. Iri zina Umwana w 'Umuntu ryanavuzwe mu mucyo w'urubanza ruvugwa mu gitabo cya Daniyeli 7.

Soma Daniyeli 7:9-10, Daniyeli 7:13-14. Kuki Daniyeli yise Yesu "Umwana w'Umuntu" mu kintu gikomeye nk'urubanza? Dushingiye ku byo tumaze kubona, ni iki gikwiriye kuduhumuriza mu kumenya ko "Umwana w'Umuntu" ari we shingiro ry'urubanza?



Muri Daniyeli 7:9-10, Daniyeli yabonye hashyirwaho intebe z'ubwami, haza Umukuru nyir'ibihe byose aricara kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze, imbere, ibiremwa byo mu ijuru byari bizengurutse iyo ntebe. Imanza zirashingwa, ibitabo byo mu ijuru byandikwamo ibyo dukora bibumburirwa imbere y'isanzure (isi n'ijuru). Muri Daniyeli 7:13-14, havuga ko Umwana w'umuntu yasanze Umukuru Nyir'ibihe byose, Data, nuko agahabwa ubwami bw'iteka ryose. Urubanza rugaragariza abo mu isi n'abo mu ijuru yuko Imana Data, Umwana, na Mwuka Wera bakoze ibishoboka byose kugira ngo inyokomuntu aho iva ikagera ikizwe. Uru rubanza ntirutsindishiriza abera gusa ahubwo runatsindishiriza n'imico y'Imana ubwayo ku birego by'ibinyoma bya Satani (Soma Yobu 1-2, Zaburi 51:1-4).

Tekereza ku kuri kuvuga yuko imibereho yawe yose isuzumwa imbere y'Imana. Nonese niba ari uko biri, ibyiringiro byawe bimwe rukumbi byaba biri he? (Soma Abaroma 8:1.)


Built on the foundation of God's ❤️

2023