Mu gitabo cy'Ibyahishuwe 14 hari imisaruro ibiri. Umusaruro w'imbuto za zahabu uhagarariye abakiranutsi, n'umusaruro w'inzabibu zenzwe zikavamo amaraso uhagarariye abakiranirwa cyangwa abazarimbuka. Iyo misaruro yombi igeze igihe cyo gusarurwa. Urubuto rwose rwabibwe rurakuze bihagije.
Soma Ibyahishuwe 14:17-20. Ni iki imvugo "umuvure munini w'umujinya w'Imana" isobanuye? Nanone kandi ongera usome Ibyahishuwe 14:10, Ibyahishuwe 15:1, n'Ibyahishuwe 16:1.
"Undi mumarayika uvuye ku gicaniro, yahawe ubushobozi bwo kugenga umuriro" (Ibyahishuwe 14:18 BII). Aha turahabona umumarayika utegeka umuriro w'urubanza rw'Imana ruheruka. Ibisarurwa bireze. Icyaha cyageze ku bushorishori bwacyo. Ukwigomeka kwarenze umurongo w'imbabazi z'Imana. Nk'uko umubi n'ikibi byakomeje kubaho, bizarushaho kuba bibi mbere y'uko byose birangira. Imana y'urukundo ntacyo itadukoreye, harimo no kwitanga ubwayo ku musaraba ngo ibe igitambo cy'ibyaha byacu. "Kuko utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw'Imana" (2 Abakorinto 5:21; soma n'Abagalatiya 3:13).
Ni iki kindi Imana yashoboraga gukora kirenze uwo musaraba? Nta kindi kintu kirenze icyo ubuntu bushobora gukora kugira ngo bucungure abantu baniniye Mwuka Wera incuro nyinshi. Aha turahabona ubutumwa bwa gihanuzi bwihutirwa dusanga mu Byahishuwe 14. Buri rubuto rugomba gusarurwa. Impeke zireze, kandi imbuto z'imizabibu ziranetse. Ubwoko bw'Imana bugaragariza isanzure ishusho yayo y'ubuntu, impuhwe, imbabazi, n'urukundo. Abana b'umubi bo bagaragaza umururumba, irari, ishyari. n'urwango. Imico ya Yesu igaragarira mu itsinda rimwe mu gihe imico ya Satani igaragarira mu rindi tsinda. Isanzure rizabona mu bantu b'Imana uguhishurwa ko gukiranuka, ahari, kutigeze kugaragazwa n'ikindi gisekuru cyabanje. Ibihabanye no gukiranuka kwa Kristo kugaragarizwa mu bantu be, isanzure rizabona ingaruka zo kwigomeka ku Mana mu buryo bwuzuye. Gukiranirwa, ikibi, icyaha, no kudakurikiza amategeko bizagaragarira abantu n'abamarayika. Itandukaniro hagati y'icyiza n'ikibi, kumvira no kutumvira, rizagaragarira isanzure ryose, rigaragarire abantu n' abamarayika.
Ni mu buhe buryo bwiza ushobora kumenya itandukaniro riri hagati y'icyiza n'ikibi? Kuki gukora ibyo ari ingenzi? Soma Abaheburayo 5:14.