Nanone kandi mu Ibyahishuwe 5:1-5, twongera kubona intebe. Havugwamo n'umuzingo w'igitabo cyanditsweho imbere n'inyuma. Gifatanyishijwe n'ikimenyetso cy'Imana, kandi nta n'umwe mu ijuru cyangwa mu isi wabashije kukibumbura. Ibiremwa byo mu ijuru bihinda umushyitsi. Ikibazo cyari gikomeye. Nta mumarayika waremwe ubasha guhagararirà umuntu mu rubanza rwo ku isi ruheruka. Yohana arizwa n'uko nta n'umwe ubashije kubumbura icyo gitabo. Umwe muri ba bakuru, umwe muri ba bandi bacunguwe bavuye ku isi, abwira Yohana amagambo amukomeza umutima. Ni Yesu, Ntama w'Imana, ukwiriye kubumbura icyo gitabo.
Mu Ibyahishuwe 5:5, Yohana yabonye igisubizo cy'ikibazo cyatewe n'icyaha. Ahangaha, ni ho umuhanuzi wari ugeze mu zabukuru yerekewe inzira imwe rukumbi umuntu wese abasha kunyuramo mu rubanza ruheruka
rw'imbere y'intebe y'Imana. "Umwe muri ba bakuru arambwira ati, 'Wirira, dore. Intare yo mu muryango wa Yuda, n'Igishyitsi cya Dawidi, aranesheje, ngo abumbure-igitabo.... Nuko [ngiye kubona] mbona... Umwana w'Intama uhagaze, usa (Ibyahishuwe 5:5-6).
Soma Ibyahishuwe 5:8-12. Abo mu ijuru bose bitwaye bate, bumvise ko Yesu ari We ukwiriye kubumbura igibato cy'urubanza maze akaducungura?
Yesu, Ntama w'Imana watambye ubugingo bwe kugira ngo abantu bose bakizwe, yafashe igitabo cy'urubanza maze arakibumbura. Mu ijuru hose hasakara amajwi y'ishimwe no guhimbaza. Intsinzi Ye imbere y'ibishuko bya Satani, urupfu Rwe rwo ku musaraba w'i Kaluvari, Kuzuka Kwe, Umurimo we w'Ubutambyi bukuru, biha agakiza abantu bose bahitamo kwakira ubuntu bwe kubwo kwizera. Nta gushidikanya, urubanza ni inkuru nziza ku bwoko bw'Imana. Rutubwira iherezo ry'ingoma y'icyaha no gucungurwa kw'ubwoko bw'Imana.
Mbese hari ikindi kintu cyarushaho kudukomeza? Yesu aduhagarariye mu rubanza. Imibereho Ye itunganye iradutwikira. Gukiranuka kwe gukorera muri twe kukaduhindura bashya. Ubuntu bwe buduha imbabazi, bukaduhindura, kandi bukadushoboza kubaho imibereho yubaha Imana.
Ntitugomba gutinya. Yesu aduhagarariye mu rubanza, kandi imbaraga z'umubi zaratsinzwe. Ubwoko bw'Imana "bwatsindishirijwe" mu rubanza (Daniyeli 7:22). Umugambi w'urubanza si uwo gushakisha ububi bwacu, ahubwo ni uwo guhishura ineza y'Imana.
Ibande nanone ku byiringiro bikomeye tubonera mu rubanza: Yesu incungu yacu. Ni kuki ibyo ari byo byiringiro byacu rukumbi?